[“Ndetse n’abaturutse ahandi… babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe…”]
3 Yohana 1:5-6
Gayo mu gihe cy’itotezwa
Mu kinyejana cya mbere, igihe cyarimo gutatanira hirya no hino kw’abakristo kw’uburyo bwinshi, twumva ibigwi by’ umugabo witwaga Gayo, mu rwandiko rwa gatatu rwa Yohana.
Ibihe uyu mugabo yari arimo ntabwo byari ibihe byoroshye na gato ku witwa umukiristo wese. Ni ibihe abakristo benshi barimo barenganywa ndetse batotezwa hirya no hino. Ibyo rero byatumye haba urujya n’uruza rw’iyimuka rya benshi. Rwagati muri ibyo bihe, bishoboke ko hari ku bwa Domisiyani, abakristo ntabwo bari batuje, kuko abenshi barimo bashaka aho kwihisha. Muri iyo bihe ariko, nibwo urumuri rwa Gayo rwagaragariye buri wese.
Ibinyoma byari birimo gukwira hose, abantu barimo bahakana ukuri, abanyetorero barabaye akazuyazi, ubwoba mu bantu ari bwose, abantu batinyana ubwabo. Bamwe bari barimo gusubira inyuma, gutotezwa nabyo byiyongera, abakristo bamwe bihakana Kristo, urukundo rwa benshi rukonja, ariko kuri Gayo ntibyabaye uko.
Kwakira abashyitsi kwa Gayo kudasanzwe
Muri ibi bihe, aho byari bigoye ko wakwita kuri mugenzi wawe, niho Gayo yakoreye ibidasanzwe. Ni ibidasanzwe kuko akenshi bijya bitunanira. Urugero: Diyotirefe nubwo yari umukristo, we yari yaratinye kwakira abashyitsi. Ntabwo we yemeye kwakira abashyitsi bamuganaga, ndetse bivugwa ko yakanguriye benshi kugenza nkawe. Birashoboka ko abenshi bamwumviye, ariko Gayo ntabwo yari muri abo. Gayo we, yahisemo kwakirana urukundo abamuganaga bose. Ntiyavanguye ngo ahitemo uyu areke uriya, oya. Ngo n’abo batari baziranye: abantu batari bamuzi, nyuma baje guhamya iby’urukundo rwe. (Vs 5-6)
Ariko Gayo nkwibarize! Ni ukubera iki? Kuki ukingura imiryango mu gihe abandi barimo kuyikinga? Kuki uramburira abantu amaboko mu ijoro, utanitaye ku kureba neza abo uyaramburiye? Ntiwigeze utekereza ko ushobora kuba ukinguriye umwanzi? Disi ushobora kuba ibyo mvuga utabyitaho. Ariko mbabarira nongere nkubaze. Ese Gayo, umubare w’abashyitsi bakugendereraga, hari icyo wabaga ukubwiye? Ese ubwo wigeraga ureba ku biguzi bigusaba? Gayo, ushobora kuba utabyitaho wowe.
Kwakira abashyitsi mu itorero ry’iki gihe
Gayo ngaho nawe itegereze, umbwire aho wabona umuntu umeze nkawe. Mu mijyi duturanye, ntawe urimo, mu matorero y’ubu naho kandi, biragoye kumubona. Abantu bashobora kwakira ababagana, ariko bamwe usanga ari ibya nyirarubeshwa. Mu nsengero za none, uretse no kwakirana, no kumenyana ni gake. Abazi amazina ya bagenzi babo ni bake, abakristo bamwe, n’amazina y’ abapasitori babo ntibayazi, abapasitori nabo, kumenya izo baragiye ni hatari. Kandi ikindi utazi, abakristo bamwe banga bagenzi babo rubi, abandi iteka usanga banabikanga. Ni uko tumeze niba utari ubizi Gayo, abenshi tumeze nka Diyotirefe. Ngaho rero mbwira, udufitiye iyihe nama? Ubaye utumiwe iwacu ngo uduhe inyigisho ku Rukundo no kwakirana, ubona wahera hehe? Tuguhaye akanya, ngaho dusangize icyatumye ugira umutima mugari bene kariya kageni.
Mbere yuko udusubiza ariko, reka nguhe ishusho yacu neza kugeza ubu. Ubu dufite icyo twita imbuga nkoranya mbaga, ushobora kugeza ubutumwa bwawe ku muntu mu isegonda. Ikindi kandi, ubu dufite utunoza-ngendo agahishyi, si nk’ibya cya gihe cyanyu. Kandi ikindi ntugire ngo turoroshye, iteka usanga dufite ahantu dufata amasomo ku bintu by’itumanaho n’utundi tuntu bijyana, ariko byananiwe kutugira nkawe Gayo. Ayawe mashuri ariko yo arisumbuye, ngwino udufashe. Dufashe utubwire ukuntu twatera ikirenge mu cyawe mu rukundo no kwakira abatugana.
Ameza ya Yesu n’urukundo ruzira imipaka
Maze numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: Winshimagiza, ahubwo shima Kristo. Ni we nkesha ibi byose mwambonanye. Maze ako kanya ndabazwa nti: Ese aho uribuka rya joro Yesu yasangiye n’abigishwa be bwa nyuma? Ndasubiza nti Yego. Waba wibuka amagambo yavuganye nabo se? Nti: ayahe ko yavuze menshi? Arambwira ati, handi yavuze ngo, “kuri aya meza hari umuntu uri bungambanire”, urayibuka? Nti: Yee, ndayibuka rwose. Ese ujya utekereza ko uwari bumugambanire yari amuzi? Ndavuga nti Yee, niko mbibona. Ni byiza ubwo ubizi. None se wari watekereza ku bwiza n’ubukire bw’ameza yari yemerewe kwicaraho? Ndavuga nti: gake cyane. Arambaza ati: Ameza ateguye kuriya uyabona kangahe? Ndasubiza nti: ni gake rwose.
Gayo arakomeza arambaza ati: Ubona uri nka nde muri iriya nkuru yose? Nti: nakwigereranya n’abigishwa. Arambaza ati: wari wabasha kubona ko ari wowe wa wundi bise umugambanyi? Ndamusubiza nti: sinzi icyo ushatse kuvuga aho ngaho Gayo. Nuko araterura arambwira ati:
Umunsi namenye ko nubwo nari mfite imigambi mibi, Yesu atinubiye kunyakira ku meza ye ahebuje, umutima wanjye wakingutse ubwo, ukinguka ukingutse ku buryo nta muntu nabasha gukingirana. Urukundo rwa Yesu nirwo rwankinguriye umutima ako kageni, nirwo rutuma nkingurira abangana nanjye nkabakira ku meza yanjye. Guhera icyo gihe kandi, urwo Rukundo rumpatira no kwinjiza abo mbonye bwa mbere mu mbere. Ngiryo ibanga nkesha ibyo undata. Ni Yesu, urukundo rutagira imipaka.
Nyuma y’umunota wuje umutuzo cyane, naramubwiye nti: Urakoze cyane Gayo. Ibyo umbwiye birakungahaye cyane, ariko kandi biragoye kubishyikira. Ncurika umutwe ndamushimira, ariko musaba kuzarushaho kubinsobanurira ubutaha. Mvuze ntyo, mbona aramwenyuye cyane.
Amwenyuye ndamubaza nti: waba uzi umuntu witwa Diyotirefe? Ati yiii. Nti umuzi ho iki? Arambwira ati: ni umuntu wese utabasha gukingurira umutima abandi, uwo ari we wese utabasha gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, burya niwe Diyotirefe. Ati kandi ibyo, akenshi biterwa n’ubwoba, ibikomere, ubundi bikaba urwango cyangwa umuco mubi wo kutita ku bandi, gusa akenshi biterwa no kwiyemera. Avuze atyo, nabwo mara umunota ncecetse.
Nyuma y’uwo munota ndamubwira nti, reka nkubaze ikibazo cyanjye cya nyuma. Ese Gayo, mu mbaraga izo ari zo zose, ubona bishoboka ko Diyotirefe yahinduka akaba nka Gayo? Ese aho na Diyotirefe birashoboka ko hari ubwo yazavugwaho ati: Uri umukiranutsi mu byo ukorera bene Data bose? Cyangwa ngo: “Ndetse n’abaturutse ahandi… babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe”? Ibyo ubona byashoboka?
Yandebye ijisho, ukabona arasa nk’uvuga ngo, icyo kibazo ukisubirize. Ndamubaza nti njyewe? Ati: wowe rwose!
Musomyi rero, nawe wumvireho, kiriya nari nibajije, nawe ukisubirize!
Dusabirane twese, ngo urumuri rwa Gayo rutumurikire ba Diyotirefe; twese abo bikigora gukingurira abandi imitima yacu.

