Ubufatanye bubi: Isesengura ry’Intambara ya Isirayeli

by Rev. Joel B. Kaama | Apr 27, 2026

Umumaro w’Ubufatanye mu ntambara 

Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane… (Obad vs.10) 

Aya magambo yabwiwe Edomu, bene Esawu, mwene se wa Isirayeli, nyuma yo kwifatanya kwabo n’ibindi bihugu bagatera Isirayeli, ari bo bene Yakobo.

Ubufatanye bene ubu si ubwa none mu isi yacu iyi. Vuba aha mu bihe byatambutse, twigeze kugira ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye mu ntambara ya mbere y’isi. Ntawize amateka ukwiye gusobwa ibibwerekeye. Utazi ibyabwo ariko, yamenya ay’ubwitwaga Agisisi (Axis) na Alayizi (Allies) byo mu ntambara ya Kabiri y’isi. Abatazi amateka y’ubwo bufatanye n’icyo bwakoze, bazi ubundi wenda bw’aho batuye. Ubufatanye burakabaho, ni bwiza, butabayeho, hariibitarangira. Ariko se ni bwose?  

Mu isomo ryacu ry’uyu munsi twumvisemo ubufatanye butavuzwe cyane nk’ubwo twavuze haruguru. Ni ubufatanye bufite byinshi bitangaje.  

Mu bufatanye twavuzeho ruguru, hagiye haba isesengura ribwerekeye, abantu bashaka uwo bagaya n’uwo bashima mu bibwerekeye, ariko muri ubu ho, turarebera hamwe isesengura rya Obadiya 

 

Kuba igihangange no kugwa kwa Edomu 

Obadiya aratubwira ko higeze kuba igihe Edomu, mushiki wa Isirayeli, cyari igihugu cy’igihangange: igihugu gikomeye cyane, igihugu cyari mu bushorishori. Ibyo ariko ubu turabizi, ko atari ko bihora. Ibihangangerimwe na rimwe bijya bihinduka Ibinyantege nke. 

 

Ubufatanye na Babuloni: Abavandimwe baba Abanzi 

Mu minsi Edomu yari igihangange, Isirayeli yaje guterwa n’Abanyababuloni. Icyo gihe, ngo Abedomu bifatanyije n’Abanyababuloni.  

Abanyababuloni batwaye ubutunzi bw’Abisirayeli, Abedomu bifatanya nabo. Mu bihe by’ibyago n’amakuba y’Abisirayeli, Abedomu babyiniye ku rukoma.  

Mu bihe by’amage ya Isirayeli, Abedomu aho kubabarana nabo, barushijeho kwishima. 

Imana buriya irabizi! Izi impamvu ibihugu bimwe byishimira irimbuka ry’ibindi. Nguko uko abavandimwe babanye. 

Dore andi makuru yadufasha gusesengura iby’ubu bufatanye: 

Bibiliya itwereka ko ubu atari bwo bwa mbere Abedomu bari bagiriye nabi Abisirayeli. 

Aha mbere tubibona ni uko ubwo Abisirayeli bavaga mu Egiputa, Abedomu babimye inzira. (Kub 20:14-21) Kandi nanone tuzi ko hari ubwo umwedomu witwaga Dowegi yigeze kwica abisirayeli benshi, abatambyi, abagabo, abagore ndetse n’abana. (1Sam 22:18-22) Ni birebire kandi mvutse ejo bundi, ubanza ntabisobanura neza, reka mbirekere abahanga mu ntambara bazadusobanurire iby’ibi. 

 

Uruhererekane rw’urugomo rw’ibihugu 

Isirayeli imaze kubona uburyo, igihe cy’ingoma ya Dawidi, bishe Abedomu benshi bakabakaba ibihumbi cumi n’umunani, yewe baza no kubahindura abagaragu babo, bahinduka abagaragu ba Dawidi. (2Sam 8:13-14) Igihe cy’ingoma ya Yehoramu, nibwo Abedomu bigometse ku butegetsi bwa Isirayeli, bivamo urupfu rw’Abedomu benshi cyane, ariko bisiga Abedomu bifitiye umwami wabo. (2Abami 8:16-24) Habayeho n’ikindigitero cy’Abisirayeli kuri Edomu igihe cy’umwami Amaziya. Ibicyerekeye wabisanga mu 2Abami 14:1-7. Ng’ibyo ibyerekeye gushyamirana kw’abavandimwe! Ngo birangire se? wapi. Dufite ikindi gitero cya Edomumushiki wa Isirayeli, aricyo turimo dusesengura.  

Ibi kandi ntabwo ari inkuru nsa, ni intambara n’amakimbirane nyabyo mu bavandimwe: abahungu bavuye mu nda imwe. Ntawabonye akanya muri bombi ngo abone ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa. (Itang 13:8) 

Abedomu bo, icyo bahisemo kwimika ni intambara, aho kwimika ubuvandimwe. Bahisemo kumena amaraso, aho kwimika amahoro, uko ni ko bifatanyije n’Abanyababuloni mu gusenya Isirayeli. (Ezek 35:5, Amos 1:11-12) Mu mibonere ya Obadiya, umwanditsi w’iki gitabo, turabwirwa ngo: icyo kintu Abedomu bakoze ntabwo ari cyo cyari gikwiriye. Ni ubutamenya, ni umutego ukomeye, bagushijwemo n’ibihugu by’inshutizabo. (Obad vs 7) Ntabwo bikwiriye, guhaana umuvandimwe mu gihe cy’amage. Ntabwo ari byo kubyinira ku rukoma mu gihe cy’ibyago by’umuvandimwe. (Obad vs 11-14). Ariko se Isirayeli yo yari shyashya? 

Guca akagozi ko kwihorera urudaca 

Uyu mwanditsi kandi, ntabwo atubwira ko Isirayeli yo yari shyashya, oya. Isirayeli ifite henshi igayirwa hatari hano. Muri iki gitabo, Obadiya asesengura imyitwarire ya Edomu. Edomu yahisemo kwimika umujinyan’uburakari kuruta ubuvandimwe. Nguko uko intambara n’amakimbirane byabaye urudaca. 

Ese ubu buriya bufatanye bwari bukwiye? Kuriya buriya, ni ko abavandimwe bakwiye kubana? Ntakundi? Ntakindi? Edomu urabazwa, ariko na Edomu zindi zumvireho! 

Icyo kibazo kandi, kirabazwa ubufatanye bw’ibihugu bundi buriho none: kirabazwa abari mu ntambara bose. Impamvu nkuru y’ubufatanye bwacu ni iyihe, burimo burakora iki? Kuki turwana izo kwicana kandi turiabavandimwe? Tubitekerezeho. 

Nuko numva baranshubije ngo: ceceka wa mwana we ntacyo uzi kuri Politike. 

Ndasezera ariko ndavuga nti: uretse imipaka twiyubakiye, Ishimayeli na Isaka nabo ni abavandimwe.  

Mvuze gutyo barambaza bati: None se urumva igisubizo cy’ibi cyaba ari iki?  

Ndavuga nti: kugirango kwihorera kwe kuba urudaca, kugirango kwihorera bicike, umwe agomba kwikorera umusaraba wo kutihorera, agahitamo kutishyura uwamukoze mu itama! Kandi ibyo bikora abagabo!Abagabo gusa. 

Aho ntihageze, ngo noneho igitekerezo cya Kristo cyo guhindura irindi tama, kibarwe mu by’abagabo, dore ko abenshi bagiye batekereza ko ari icy’ububwa? (Mat 5:39)   

Mu Rwanda ho, nubwo byari bigoye, hari igihe byigeze kuba itegeko. Abiciwe, basabwa kutica, kugirango iby’iwacu bitaba nk’ibyo kwa Hamurabi. 

Subscribe to Blog via Email

Enter your email address to subscribe to this blog and receive notifications of new posts by email.