Ibyabaye kuri Pantekote si ubusinzi!

by Rev. Joel B. Kaama | Aug 13, 2025

Ibyabaye kuri Pantekote si ubusinzi! Ku munsi wa Pantekote, uko tubibona mu Ibyakozwe n’Intumwa 2, ngo intumwa zari ziteraniye hamwe mu mwanya umwe, nuko umuriri umeze nk’uw’umuyaga, ukwira icyumba bari bicayemo. Ngo habonetse indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bamaze kuzura umwuka wera, batangiye kuvuga mu ndimi zidasanzwe. Maze abari bahateraniye batangazwa no kumva indimi kavukire z’iwabo zivugwa n’ Abanyagalilaya;-iki gitangaza cyatangaje bose ku munsi wa Pantekote. (Ibyak 2:1-11)

Muri uko gutangara, bamwe bibajije ikibazo cy’ingenzi: Baribajije bati: Ibi ni ibiki? Ibi bisobanuye iki? (Ibyak 2:12). Bari biboneye imbaraga zidasanzwe ku munsi wa Pantekote ariko bananirwa kumenya icyo ibyo byaba bisobanuye. Amatsiko bagize, yabakinguriye umuryango w’ubumenyi.

Abari bateraniye aho bose, si ko babivuzeho rumwe. Bamwe muri bo babineguye bagira bati: Basinze ihira. (Ibyak 2:13) Ibaze ko n’ imbere y’igitangaza cyo ku munsi wa Pantekote, Ubwemeragato bwanze bukegura umutwe. Wakwemeza gute umuntu ko utasinze, kandi arimo agushinja kuba wasinze? Uhera ku mpero, usabwa gusenya ku ikubitiro ikinyoma yubakiyeho ibyo agushinja.

Petero asobanura ibyabaye ku munsi wa Pantekote

Petero, umwe mu bahamya biboneye ibyari byabaye, yarahagurutse maze abwira abateraniye aho bose ati: Yemwe bagabo b’I Yudaya namwe mwese baturage b’I Yerusalemu, ibi nibibasobanukire, kandi rwose mwumvirize neza amagambo yanjye, aba bantu ntibasinze nkuko mubitekereza. (Ibyak 2:14-15) Icyo Petero yakoze, yifashishije ibyanditswe n’amateka, maze asobanura neza ibyari bibaye kuri Pantekote. Yerekanye neza ko ibyari bibaye bitari ubusinzi nk’uko bibwiraga, ahubwo ko byari umwuzuro no gusohora kw’ isezerano ry’Imana yari yarasezeranyije-ari ryo gusukwaho Umwuka wera ku bantu bayo.

Petero yagiye gusoza kuvuga, byamaze gusobanuka ko ibyabaye kuri Pantekote bitari ubusinzi cyangwa ubusazi, ahubwo ko byari umukiro abantu bari bahawe. Abari babineguye, nyuma yo kumva ibyo avuze, bibacumita mu mitima, nuko barabaza bati: Bavandimwe, tugire dute? (Ibyak 2:37) Igisubizo cya Petero cyari gisobanutse: Mwihane! Muhindure icyerekezo n’imitekerereze byanyu, mu yandi magambo.

Uwo munsi wa Pantekote, abagera ku bihumbi bitatu bahinduye imyumvire ku byari byabaye. Baretse ibyo kubinegura ahubwo bajya mu bizera, barekeraho iby’ ubuhakanyi maze baremera, bava mu cyari ubuyobe, barakizwa. Pantekote iba ibahinduriye ubuzima, kandi by’iteka ryose.

Isomo twakura muri Pantekote y’icyo gihe.

Mu Kinyarwanda dufite umugani ugira uti: Kubaza bitera kumenya. Isomo rya mbere twakura kuri Pantekote ntawe rikwiye kwisoba: ntitukanegure ibyo tutarasobanukirwa. Twitoze iteka kubaza ibyo tudasobanukiwe, dukore ubushakashatsi, kandi mu gihe turimo dusobanurirwa, dutege amatwi.

Nimwumve rero neza bami mwe, namwe ntwari z’ibihugu, banyeshuri namwe bayobozi! Ibyabaye kuri Pantekote ni ubukiristo. Ibihumbi n’ibihumbi biracyakeneye kumenya ko Ubukiristo atari ubusinzi kandi ko atari n’ ubucucu. Ubukiristo si ubukoloni, kandi ntabwo bwavuye ku gihe nk’uko bamwe bagikomeje gutekereza, oya. Nk’uko Petero yabivuze, ibyabaye kuri uriya munsi byari agakiza- ni impano Imana yari yihereye muntu. Kandi erega niyo twabyita ubucucu, bwaba ari ubucucu bw’Imana, kandi iteka ubwo bucucu, busumba kure ubwenge bw’ Abantu.

Subscribe to Blog via Email

Enter your email address to subscribe to this blog and receive notifications of new posts by email.