5 Ibimenyetso Byica Inzara Yintebe: Amasomo yo Kugwa kwa Abimeleki

by Rev. Joel B. Kaama | Jul 21, 2025

Ihitamo ry’Umuvandimwe

Mu gitabo cy’Abacamanza igice cya 9, dusangamo inkuru itangaje.

Kimwe n’abandi bayobozi, Abimeleki yatangiye iby’urwo rugendo.

Kimwe n’abandi benshi, avuga imbwirwa-ruhame ye, yiyamaza.

Kimwe n’abandi benshi, yivuga ibigwi.

Kimwe n’abandi benshi, asezeranya abayoborwa amajyambere.

Kandi kimwe na benshi, yibutsa abaturage, ko ari umwe na bo: ko ari umuvandimwe wabo. (Abac 9:1-3)

Akimara kubabwira ko ari “amaraso yabo kandi ko ari ubura bwabo”, abaturage b’I Shekemu bahise bamwiyumvamo, bemera kumukurikira.

Bose bavugiye icyarimwe bati: koko ni mwishywa wacu! Koko ni umuvandimwe. (9:3)

Nta n’umwe mu baturage wibajije ku bushobozi afite, nta n’uwibajije ku cyerekezo agiye kubaganishamo, ntawe! Icyo bose bivugiye cyari kimwe gusa: Ni mwene wacu! Ni mwene wacu! Kandi icyo kuri bo cyari gihagije. Biba bitangaje! Imyumvire yacu iba ari ukwinshi! 

Inzara yari ibihatse byose

Nubwo yari asonzeye ubutegetsi, kuba bene se bari bakiriho, amahirwe ye yo kubugeraho yari make cyane. Uti akabigenza ate rero?

Bibiliya iravuga ngo yaguririye abantu b’ingunguzi, nuko ngo barajyana, maze bica bene se bose uko ari mirongo irindwi, ari bo bene Yerubali. Icyakora ngo harokoka umwe. (Abac 9:4-5)

Nguko uko bashize abahungu ba Yerubali! Ntibishwe n’indwara. Ntibishwe n’impanuka, ashwi! Bishwe na bwana Nzara ariko noneho, Nzara-mbi ya Butegetsi.

Iyo inzara yakingirije umutima, ubuvandimwe ntibuba bukigaragara. Iyo ntaza kuba narabujijwe n’Abiru kuvuga iby’ I bwami uko niboneye, mba nsobanuje iby’iyo nteruro, ibyabereye ku Rucunshu. Ariko n’iyo ibyo twabireka, tukareba hirya no hino. Amaraso menshi aracyameneka, kandi henshi. Akameneka ari nta kindi kibiteye, ahubwo bitewe na Nzara-mbi Abimeleki, Nzara ya Butegetsi na Butware. Mbegaaa ibiriho!

Utumenyetso dutanu tw’inzara mbi y’ubutegetsi

Wakwibaza uti iyi nzara umuntu yayibwirwa n’iki mu buzima busanzwe, cyangwa no mu buyobozi bwa buri munsi? Muri iyi nkuru ya Abimeleki, hahishwe utumenyetso na n’ubu dukomeza kugaragara muri politike ya leta, mu matorero, mu bigo by’ubucuruzi, no mu miryango. Tutitonze, dushobora no kwibonaho utwo tumenyetso muri twe, ubwacu. 

  • Guhatiriza n’ Igitugu

Abimeleki ntiyashoboye gutegereza ngo hagere, bamutore, cyangwa bamwisabire kuyobora. Yihutiye kubisaba, arabihatiriza, abirwanira ku ngufu. Ntiyihanganira igihe cy’Imana. Nuko yiha ikamba, atahawe by’ukuri.

Yaravugaga ati: Kuki atari njye wayobora? Kuki kandi bitakunda vuba? Na n’ubu benshi bateye gutyo. Inzara yabo ntiyashobora gutegereza. Ibitangiranye ubwira nk’ubwo, biba hake, ngo birangire ari amahoro.

 

  • Gukoresha ubuvandimwe mu nyungu bwite

Yaravuze ati, “Ndi amaraso yanyu n’ubura bwanyu.” Uwo niwo wari umuvuno. Si ubupfura, si imico myiza cyangwa umuhamagaro, bamuciye. Amaraso gusa, amaraso yacu. 

Ngo abantu baravuga bati: “Ni mwene wacu!”

Inzara mbi igurana ubuvandimwe amafaranga. 

Iyo abayobozi bubakiye ubuyobozi ku maraso masa, aho kubwubakira ku kuri rusange, abaturage babakurikira buhumyi kugeza bisamye basandaye.

 

  • Ubuhemu budatinya n’Umuryango

Abimeleki ntiyatinye n’abo bava inda imwe. Yarabishe bose uko ari mirongo irindwi. Umuryango wose, urashira! 

Iyo umutima wagize iyi nzara mbi, n’imibano yo mu bura, ikorwamo. Nta mubano itasenya. Ni inzara idatinya no kwikora mu nda.

Iteka si inkota ikora ibyo byose! Nawe wareba neza niba nta na rimwe urakandamiza uwo wari ukwiye kwegura?

 

  • Kuyoborera mu Iterabwoba, aho gutsindira imitima y’abo ayobora

Ubuyobozi bwa Abimeleki bwazanye iki? Ubwoba mu baturage, amacakubiri n’akarengane. Abimeleki ntiyayoboye, yigize umugenga. Yayoboje iterabwoba, aho kurema mu baturage icyizere, ngo bamukunde, bamwizere. 

N’ubu, Nzara ya Butegetsi aracyubakira ubwami ku iterabwoba, aho nta n’umwe wishyira ngo yizane, ahubwo buri wese akagenda akebaguza, atazi niba aramuka.

 

  • Iherezo riba Gusenya no kwangiza

Byaje kurangira, Nzara ya Butegetsi Abimeleki yishwe n’umugore. Mu gisebo cyinshi cyo kuba yishwe n’umugore, yisabiye umwe mu be ngo amuhuhure batazavuga ko yishwe n’umugore. (Abac 9:53-54)

No mu rupfu, yari agisonzeye icyubahiro. Abamukurikiye se bo? Nabo barapfuye! Bahiriye mu munara bari bihishemo. Sinjye wahera hahera ubuhemu, igisebo, igihombo n’urupfu bya Nzara ya Butegetsi.

Ese aho wowe wabaniye neza umuryango wawe? 

Twese abatuye iyi si burya, turi bene Yerubali- twese turi bene mugabo umwe. Kandi iyo umwe muri twe agize inzara nk’iyi, byanze bikunze, mirongo irindwi babigenderamo. Iteka babigwamo!

Amafaranga niyo yakoreshejwe ngo bagurire ba bagambanyi tubwirwa mu Bacamanza 9:4. Bamwe baguriye bakica inzirakarengane. Uyu munsi, bamwe turacyayirukanyira, ngo Nzara ya Butegetsi adapfa atariye. Icyampa ngo ayo mafaranga akoreshwe mu bikorwa bikiza aho gukoreshwa mu byangiza. Kandi isengesho ryanjye, ni uko abo bose bahemberwa gushyira mu ngiro inzozi za Nzara-mbi ya Butegetsi, babona akandi kazi keza ko gukora. Ubwo se ntiwavuga ngo Amen?

Nsoza, ijwi rya Yotamu warokotse riracyabaza riti

Ese aho icyo wakoreye Yerubali n’umuryango we, ubona gikwiye? (Abac 9:16)

Icyo ni ikibazo cyiza, ni ikibazo cy’ingenzi. Uyu munsi ntikibazwa Abimeleki gusa, kirabazwa twese bene Yerubali. 

Ntawe ntunze urutoki, ariko aha reka twese tubaze, cyangwa twibaze tuti:

Icyo nakoreye uyu muryango cyari gikwiye? 

Wimbaza ngo uwuhe, kandi turi bene Yerubali twese!

                            Data wa twese wo mu ijuru, utubarire twese!

Subscribe to Blog via Email

Enter your email address to subscribe to this blog and receive notifications of new posts by email.