Ibintu 2 by’ingenzi bigize igitabo cy’Umubwiriza

by Dr. Garry Friesen | Sep 29, 2025

Umwe mu banyeshuri yarantangaje ubwo yambwiraga ko igitabo cy’umubwiriza aricyo akunda cyane mu bitabo bigize Bibiliya. Naje kugira icyo nkivugaho nyuma yo kugisoma kenshi kandi kikurikiranya.

Ubusa gusa bw’ibiriho

Ubundi, haramutse habaye amarushanwa y’ibitabo byuje intimba muri Bibiliya, Icy’ Amaganya ya Yeremiya nicyo cyahabwa igihembo cya mbere, ariko kibaye icya mbere, icy’Umubwiriza cyaza kigikurikiye.

Mu cyi, nasomye igitabo cy’Umubwiriza inshuro zirenga cumi n’ebyiri. Nari ntarasobanukirwa iby’ubuswa bw’umuntu ugiha agaciro icyiza, kandi tugoswe n’ urusobe rw’ ibibi byinshi.

Ni nde mu bariho, igitekerezo cy’uko ubuzima bwose ari ubusa gusa, kitumvikanira? Iby’uko umuntu ashobora kumva yihebye, ibyo bireke, ni bito. Niba utaragera aho wumva ko ubuzima ari ubusa gusa, byose ko ari ubusa, burya uba ugifite byinshi byo kwiga.

Salomo wagerageje buri kintu cyose gishoboka, niwe uvuga uti: Nta gishya munsi y’izuba. Ibyo dukora byose ni ukwiruka inyuma y’umuyaga. Abantu barakora, ariko kimwe n’inyamanswa, barapfa bagasubira mu butaka. Ibihe n’amahirwe bidutwara uko bibonye! Nta kintu na kimwe munsi y’izuba, kitari ubusa, kandi ibiri munsi y’izuba niko byose bizibagirana. Munsi y’izuba ni gutyo. Ariko se, uretse kureba munsi y’izuba gusa, ukareba no hejuru y’aryo, byose byakomeza uko?

Umumaro w’ibiriho mu maso y’Imana

Hejuru y’izuba burya, hariyo uha buri Kibera munsi y’izuba igisobanuro. Ni umucamanza kandi azaha agaciro gahoraho buri kintu cyakorewe munsi y’izuba; icyagaragaraga, yewe n’icyakorewe mu rwihisho, icyibukwa na muntu, yewe n’icyo bose bibagiwe.
Gutinya Imana nk’umucamanza birakwiye, ariko dukwiye kandi no kuyishima kubwo guha agaciro gahoraho, ibyo dukorera munsi y’izuba.

Salomo asoza agira ati: Rya, winywere, unezerwe. Wibuke umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe. Wubahe Imana kandi wumvire amategeko yayo.

Iyo urebeye hejuru y’izuba, ibiriho byose, usanga atari ubusa gusa!

Urebeye hejuru y’izuba ibibaho byose abona bifite icyo bivuze, nk'uko bivugwa kuri Encylopædia Britannica.

Hejuru y’izuba, ibibaho byose bifite akamaro!

Subscribe to Blog via Email

Enter your email address to subscribe to this blog and receive notifications of new posts by email.